Umutekano

NYANZA: Umwarimu yagerageje kwiyahura ruramwanga.

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye birakekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yaramaranye iminsi rukamwanga, byabereye mu karere ka Nyanza; Umurenge wa Busoro; Akagari ka Shyira mu Mudugudu wa Gahogo.

Amakuru karibumedi.rw yamenye ni uko HAKIZIMANA Jean Paul w’imyaka 38 wigisha kuri Groupe Scolaire (G.S) Gitovu bikekwa ko yiyahuriye aho yari acumbitse anyoye umuti wa simikombe ariko akaza kujyanwa kwa muganga, umuyobozi w’ishuri rya G.S Gitovu riri mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza. HARINDINTWARI Emmanuel yabwiye karibumedia.rw ko nawe ibyo kwiyahura k’uriya mwarimu nawe yabyumvise atyo. Yagize ati: ”Ayo makuru nanjye nayumvise ibyisumbuyeho byabazwa Kwa muganga aho ari kwitabwaho”.

Abazi uriya mwarimu bavuga ko yaje kwigisha kuri iki kigo taliki ya 4 Ugushyingo 2024 avuye kuri G.S Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza,
imwe mu mpamvu ikekwa yabiteye ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we bashakanye.

Yahise yihutanwa ku kigo nderabuzima cya Busoro kugira ngo yitabweho n’abaganga, ari naho urwariye ubu.

Yanditswe na  BonaventureNKURUNZIZA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *