Ubukungu

RDC: Ikiro cy’inyama kiri kugura ibihumbi makumyabiri.

Abacuruza inyama mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazamuye ibiciro byazo, mu gihe abaturage bo bifuza ko ibiciro bimanuka kuko badafite ubushobozi bwo kubyigondera.

Mu bice bitandukanye ikiro cy’inyama z’inka kigura ibihumbi 20 by’Amafaranga yo muri RDC, ni ukuvuga 9941 Frw. Mu gace ka Mambasa, mu Ntara ya Ituri ibiciro by’inyama byazamutseho 11%. Umuyobozi w’abacuruza inyama muri Mambasa, Baguma Kasa yavuze ko icyatumye inyama zihenda ari urugendo runini bakora bazigezayo n’imisoro y’umurengera bacibwa mu mihanda.

Yavuze ko muri Bunia ikiro cy’inyama kigura amafaranga ya RDC ibihumbi 17, mu gihe amatungo anyura muri Haut_ Uélé akagera Mambasa na Kisangani. Ati: “Urugendo ni rurerure. Twe ubundi twari twashyizeho igiciro cy’ibihumbi 25 FC [12.426 Frw] ariko inzego zishinzwe ubukungu zirabyanga, ni bwo twashyizeho ibihumbi 20 FC. Ikibazo gikomeye ni umuhanda. Uretse imisoro isanzwe izwi, twishyura amafaranga menshi mu nzira”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *