RUBAVU: Umusirikare wa Congo yarashe amasasu kubutaka bw’urwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’amasasu.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aya masasu yarashwe n’umuntu wari wambaye imyenda ya FARDC ubwo yari kubutaka buhana imbibi n’u Rwanda ku mupaka uzwi ku izina rya petite barrière.
Aya masasu yarashe ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu yakomerekeje.
Rugomboka Daniel uturiye umupaka wa petite barrier yavuze ko uyu musirikare yarashe amasasu menshi yangije inzu.
Ati: “Uriya musirikare yaje arasa amasasu menshi yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse aya masasu yangije ku gipangu no kubikuta”.
Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba.
Muri Werurwe muri uwo mwaka wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.
Ninkuru ya Nkurunziza Bonaventure.