Uburezi

RULINDO: Abanyeshuri biga mu cyumba cy’ishuri kimwe ari 70.

I

Mu gihe gahunda ya Leta mu mashuri abanza ari ukwiga ingunga imwe, kandi abana bakiga batabyigana kuntebe mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Tare mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki bo ngo bafite ikibazo cyokwakira Abanyeshuri bavuye kubindi bigo kubera umubare w’abana 70 biga mu ishuri rimwe bikabangamira imyigire yabo ndetse n’imyigishirize y’abarezi.

Diregiteri w’iki kigo cya Gs Tare twaraganiriye ambwirako babangamiwe n’umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kuko abona bibangamira gahunda ya Leta Kuko intebe imwe yicaraho abana 3 cyangwa 4

Ati: “Muri iki kigo haracyari ikibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri bikaba bituma abana batiga bisanzu nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya”.

Abarimu nabo bigisha kuri iki kigo cyane cyane abigiaha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, nabo bavuga ko bagorwa no kwigisha abana basaga 70 babyiganira mu ishuri rimwe.

Ati: “Hano dufite ikibazo cy’abana benshi biga mu ishuri rimwe kuko bituma tubura uko tubafasha mu buryo bwiza. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi k’ubuyobozi kugira ngo butwongerere ibyumba abana twigisha babashe kwisanzura no gutsinda bizamuke”.

Umuyobozi wa GS Tare akomeza ahuza n’abarimu be na we akagaragaza ko umubare w’abana benshi mu ishuri ari ikibazo kibakomereye ku buryo ngo bituma abana biga batisanzuye.

Ntitwabashije kubona Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulindo, ngwatubwire icyo bateganya kugirango abana bige batabyigana mu ishuri .

Ubusanzwe gahunda yo kwiga ingunga imwe yaje igamije gufasha abana kwiga rimwe, bagahabwa uburezi bungana ndetse n’isuzuma bahawe rikaba ari rimwe.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Leta y’u Rwanda yubatse ibigo by’amashuri byaje byiyongera ku byari bisanzwe nk’aho mu 2021 hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 22,500 kandi gahunda yarakomeje kugeza n’uyu munsi.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *