RULINDO: Abayobozi bahawe amasibo barebera mu rwego rwo kuzamura abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangije mu mirenge yose igize alias karere gahunda yiswe « Umuyobozi mu isibo », ni gahunda igamije kuzamura imibereho n’imyumvire y’umuturage, aho buri muyobozi ku rwego rwo hejuru agira isibo abera umujyanama mu rwego rwo kuyifasha kugera ku iterambere rirambye. Abaturage bavuga ko iyi gahunda izabafasha kumvikanisha ibibazo byabo byatumaga bakomeza kudindira mu iterambere ry’imibereho ndetse n’ubukungu muri rusange.
Iyi gahunda iteguye ku buryo buri sibo igira umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru uyireberera, hagamijwe kuzamura imyumvire kuri gahunda za leta; Imibereho myiza; Ubukangurambaga ku isuku n’isukura; Kwitabira kujyana abana ku mashuri; Kuboneza urubyaro n’ibindi.
KABERA J.claude, uyobora isibo ubutwari mu mudugudu wa Cyondo; Akagali ka Rwamahwa; Umurenge wa Base, wabaye indashyikirwa muri uyu mudugudu wa Cyondo akaba ari nawe wasuwe bwa mbere n’uwatomboye isibo ye ubutwari, avuga ko iyi gahunda izafasha abaturage kuzamura imyumvire kuri gahunda za Leta z’iterambere. Ati: « Iyi gahunda izadufasha gusesengura imibereho ya buri rugo, maze ubuyobozi bumenye buri kibazo urugo rwihariye, ku buryo bizadufasha kugera ku iterambere no kuzamura imyumvire kuri gahunda za leta, harimo Mituweli; Kwizigama no kurwanya imirire mibi mu bana ».

Ku ikubitiro, Président wa FPR inkotanyi muri rwamahwa akaba na perezida wa Njyanama y’akagari ka rwamahwa, Bwana Dushimiyimana JMV yasuye iyi sibo y’Ubutwari ari nayo yatomboye, ikaba iri mu mudugudu wa cyondo mu kagari ka Rwamahwa yavuze ko yasuye iyi sibo kugira ong abe uwambere mu gishyira mu bikorwa iyi gahunda agamije kwegera umuturage kurushaho, mu rwego rwo kumenya uko bahagaze; Kumenya ibibazo bafite no kumenya ibyo bakeneye gukorerwa nk’ubuvugizi ndetse n’ibyo na bo bafitiye ubushobozi bwo gukemura, agira ati: «Twabonye ko iyo tugumye munshingano zacu twatorewe mu kagari, tugashingira ubuzima bw’umuturage kuri raporo twohererezwa na ba mutwarasibo gusa, biba bidahagije ».
Akomeza agira ati: « Iyo tubasanze, barushaho kutugisha inama ariko natwe tukamenya neza uko abaturage babayeho. Abakora neza kurusha abandi bakabera abandi ikitegererezo, bityo tukagira abaturage bayobowe mu buryo bumwe kandi begeranye n’abayobozi ». ‘Umuyobozi mu Isibo’, ni umwihariko w’Akarere ka Rulindo : « Iyi gahunda yitezweho kuzana impinduka mu mibereho myiza y’abaturage, aho buri sibo izaba ifishi yuzuzwamo imibereho ya buri muryango ».

Président Dushimiyimana JMV akaba yaraye asangiye Noheri n’umwaka mushya wa 2025 n’abaturage bo mu isibo ubutwari yatomboye, abizeza ko bagiye gufatanya mu isibo maze igahora ku isonga muri byose nk’uko umudugudu wa Cyondo iyi sibo ibarizwamo ihora ku isonga buri mwaka mu kwesa imihigo muri mituweri mu ntara y’amajyaruguru.
Yanditswe na NKURUNZIZA Binaventure.