RULINDO: Ibirayi byari byahindutse nk’akaboga ku isoko! babishakiye Umuvuno wo kubigababinyiriza igiciro cyari gihanitse.
Ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ ibirayi kimaze iminsi kitavugwaho rumwe n’ abakunzi babyo, kugeza ubwo bamwe basigaye bavuga ko bisigaye birya umugabo bigasiba undi.
Mu karere ka Rulindo kimwe n’ahandi mu gihugu bakomeje gushakisha igisubizo cy’ibura ryabyo ku buryo butandukanye, ku ikubitiro igisubizo nyamukuru bakagishakira mu gutubura imbuto zabyo no kuzikwirakwiza mu bice bitandukanye.
Abaturage bo mu mu mirenge ya Bushoki na Kisaro bamaze kwigishwa uko batera imbuto z’ibirayi nziza kandi zikunzwe cyane banigishijwe kandi uburyo bwo gutubura imbuto zizwi nka Kinigi; Cyerekezo; Carolis n’imbuto yitwa Ndamira zikaba zifite umwihariko mu kugira ibirayi bikunzwe cyane ku isoko.
Bamenye kandi uko bazitubura no kuzitunganya bikaba imwe mu nzira yo gushaka igisubizo cyo kuzamura umusaruro w’ibura ry’imbuto kugeza ubwo bazazishakira amasoko bigahingwa tuyau mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kugabanya izamuka ry’ibiciro byabyo ku isoko.
Bamwe mu baturage batangarije itangazamakuru ko kuri ubu ikiro cy’ibirayi kiboneka ku mafaranga 900 bikaba bidakunzwe kwigondera na buri umwe, gusa bashima uburyo hatangiye gushakwa igisubizo cyo gutubura imbuto zabyo.
Mukeshimana agira Ati: « Tubonye uko twakwegerezwa imbuto ku giciro cyo hasi natwe twazigura tukabitera byagurwa n’ abaturage bose».
Padiri Nzabonimana Augustin uhagarariye Cartas Diyosezi ya Byumba akurikirana ibikorwa byo gutubura imbuto z’ ibirayi avuga ko kugeza ubu hamaze kubakwa n’ibigega byo guhunikirano imbuto z’ibirayi kugeza ubwo nta muhinzi uzapfa kubura imbuto zo guhinga, ndetse ko hubatswe n’amazu atuburirwamo imbuto azaba yamaze kuzura mu kwa Mutarama 2025 ubwo hazaba hamaze gusarurwa Toni 250 by’imbuto; Arongera ati: «Dufite Koperative ebyiri zitubura imbuto z’ibirayi, kugeza ubu twahinze imbuto nyinshi kandi duteganya kubikwirakwiza hose bizaba igisubizo ku igabanuka ry’igiciro ku isoko.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi RAB ushinzwe akarere ka Musanze na Rulindo ashimangira ko ari intambwe ishimishije ku mbuto y’ibirayi igiye gukwirakwizwa mu bice bitandukanye.
Ati: ”Twari dukunze kumva abataka ikibazo cy’imbuto y’ibirayi nziza ariko ni amahirwe mwegerejwe mu karere ka Rulindo muyabyaze umusaruro, mugure imbuto dore ko zashyizwe ku giciro cyo hasi kandi muhinge mu bice bitandukanye, bizabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko».
Mu karere ka Rulindo; Burera na Gicumbi ni hamwe mu hakunze guhingwa ibirayi gusa bari babangamiwe no kutabona imbuto zikunzwe ku isoko, kutagira ubuhunikiro bwaho kubika imbuto, guhugura uko bazitubura bakaba bamaze kubimenya. Igisigaye kikazaba uguhanga amaso mu isarura ry’igihembwe gitaha nyuma y’uko bishimiye amahugurwa bagejejweho.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.