RULINDO: TO GETHER FC yongeye kwandika amateka, itsinda ikipe ya GACIRO FC.
Kuri iki cyumweru tariki ya 4/05/2025 Ikipe y’umupira w’amaguru ya To Gether Fc yo mu murenge wa Base yatsinze itababariye ikipe ya Gaciro Fc yo mu murenge wa Bushoki ibitego 3_ 2 , ibitego bya To Gether FC byatsinzwe na *Imurora Japhet; Yusufu; Hakim, mu gihe ibitego bya Gaciro Fc byatsinzwe na Ange na Ngabo.


Uyu mukino wa To Gether Fc na Gaciro Fc wabereye kuri sitade ya Nyirangarama, ni umukino wakurikiwe n’abafana benshi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, aho sitade yari yuzuye abafana benshi bavuye muri iyi mirenge bakaza gushyigikira amakipe yabo ariyo To Gether Fc na Gaciro Fc zakinaga. Umukino ntiwari woroshye kuko waje kurangira ikipe ya To Gether Fc itsinze ikipe ya Gaciro Fc ibitego 3_ 2.
Perezida wa To Gether Fc, Bizimana Auguste bakunda kwita Falcao akomeje kwandika amateka atsinda amakipe atandukanye hano muri iki gihugu cy’u Rwanda. Yabwiye umunyamakuru wa Karibumedia.rw ati: « Intego ya To Gether fc nugutsinda amakipe yose, kuba dutsinze Ikipe ya Gaciro Fc biradushimishije kuko iyi kipe iyo twakinye aba ari deribi tubadukina tutikinishije kandi binaduha kumenyana tukanasabana, yakomeje avugako biteguye gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru bategura imikino myinshi ».

Perezida w’ikipe ya Gaciro Fc, Bwana Rukundo Paterine
nawe yishimiye uburyo umukino wakinwe neza ntakuvunana ahubwo ko bakinnye mu mahoro kandi bishimiye n’umusaruro wabonetse ku makipe yombi, akomeza avugako To Gether fc ari kipe nziza kandi ikipe yabavandimwe, ati: « Iyo twahuye na To Gether FC tuba tuziko turigukina n’ikipe yabakeba kuko imirenge tubarizwamo ihana imbibi ariko tubadukina turushaho kunoza umubano mwiza dufitanye kandi iyo dusoje turanasabana mu rwego rwo kwerekana ko turi abavandimwe.
Nyuma y’umukino ikipe zahuriye hamwe zirasabana ndetse ikipe ya To Gether Fc yakira umukinnyi mushya, Bwana Uwiringiye Placide akaba ari n’umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’umurenge wa Base akaba yishimiye kwinjira mu ikipe ya To Gether Fc; Hanashimiwe kandi umukinnyi wahoze muri To Gether fc, Bwana Shaban Jean Claude wahoze ayobora umurenge wa Base, ubu akaba yarimuriwe mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, nawe akaba yishimiye uburyo ikipe yakiniraga ya To Gether fc ari ikipe nziza cyane kandi igira urukundo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo ukinira ikipe ya Gaciro Fc nawe yashimiye ikipe ya To Gether bakinnye kuko yakinnye umukino mwiza ariko avuga ko n’ubwo batsinzwe umukino ukurikira batazongera gutsindwa na To Gether Fc.

Mbere y’umukino aya makipe yombi yabanje gushyira indabo kumva ishyinguyemo uwari umutoza w’ikipe ya To gether Fc, Furere witabye Imana.





Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.