RULINDO: Urubyiruko rwatangiye ubukangurambaga bwo kureba abana batasubiye ku ishuri.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9/09/2024, Urubyiruko rwabakorera bushake k’ubufatanye n’urubyiruko rwa NYC rwo mu Karere ka Rulindo; Mu murenge wa Burega rwazindukiye m’ubukangurambaga bugamije kureba abana batasubiye kw’ishuri ndetse n’abari bararitaye babigisha ibyiza by’ishuri babashishikariza kurisubiramo ubu bukangurambaga bwakozwe mu tugari tugize umurenge wa Burega turimo: Akagali ka
Taba; Akagari ka
Karengeli; Akagari ka
Butangampundu.
Abitabiriye ubu bukangurambaga harimo
urubyiruko rwabakorera bushake;
Staf ya Dasso kumurege;
Urubyiruko rwa NYC;
Basedo butugari;
Komite y’umudugudu wa buri kagari.
Urubyiruko rwiyemeje Kandi gukomeza ubu bukangurambaga kugeza igihe abana Bose batiga bazajya ku ishuri.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.