RUSIZI: Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rwataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Bugarama bumukurikiranyeho gusambanya umugore w’undi mugabo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2025, ahagana Saa 23h mu gace k’umudugudu wa Kabusunzu; Akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama humvikanye urusaku n’induru nyinshi, bityo abanyerondo bahise bihutira gutabara bakihagera basanga batabyishoboza kuko umuntu atabonaga aho anyura kubera ikivunge cy’abantu, nibwo bihutiye guhamagara Police ndetse n’Ingabo bari bari mu kazi baza kubafasha muri icyo kibazo, basanga ni uwitwa SEBUHORO Didier w’Imyaka 42 warusanze umugore bashakanye byemewe n’Amategeko witwa AKAYEZU Nadine w’imyaka 31 munzu ya NSENGIYUMVA Vincent de Paul w’Imyaka 40.
Ni nyuma yaho uyu SEBUHORO Didier ubusanzwe stupéfie igihe atabanye neza n’umugore we bapfa cyane kutizerana, aho avuga ko amuca inyuma ! Bakaba bari no murukiko mu nzira y’ubutane bategereje muri Werurwe 2025.
Uyu SEBUHORO Didier akaba avuga ko ababazwa cyane no kubona NSENGIYUMVA Vincent de Paul yagiye ashikiriza ibibazo by’urugo rwe nk’umuyobozi w’umurenge, ahubwo ariwe wamujyaniye Umugore! Ari nacyo ngo cyamuteye kujya gusohora Umugore nous aho yari yinjiye, aramazemo amasaha kwa Vincent de Paul.
Imvururu zahoshejwe SEBUHORO Didier na AKAYEZU Nadine bacumbikiwe kuri Police Station Bugarama kugira ngo ibindi bize gukurikiranwa mu nzira ziteganywa n’amategeko, karibumedia.rw tukaba dukomeje kubakurikiranira iby’iki kibazo.
Karibumedia.rw