Shampiyona: ikipe ya Sina Gérard AC ikomeje gutsinda amakipe itayababariye.
Ku wa gatandatu tariki ya 23/11/2024, Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje aho kukibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyirangarama mu karere ka Rulindo, Sina Gérard AC yari yakiriye Miroplast FC ku munsi wa cyenda wa Shampiyona. Umukino urangira ikipe ya Sina Gerard AC itsinze 2-0.
Ikipe ya Sina Gérard AC ikomeje kwitwara neza, Dore ko ariyo kipe itari yatsindwa mu itsinda irimo. Ni umukino waranzwe n’imvura nyinshi yaguye ndetse bituma umukino ukererwaho gato. Umukino ugitangira Sina Gérard AC yatangiye isatira bikomeye, ku munota wa 14 umukinnyi wa Miroplast yaje gukorera ikosa umukinnyi wa Sina Gerard AC amuteye inkokora ku mazuru bimuhesha ikarita itukura uwakorewe ikosa we yahise ajyanwa kwa muganga gusa amukuru dufite nuko atatinzemo.
Ibi byaje guha imbaraga ikipe ya Sina Gérard AC ariko n’ubundi igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Amakipe yombi avuye kuruhuka ikipe ya Sina Gerard AC yinjiranye amaraso mashya ihita ikora impinduka byatumye ku munota wa 56 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na kapiteni witwa Saka ndetse no ku monota wa 71 rutahizamu umaze gutsindira ikipe ya Sina Gerard ibitego 4 avec Manudi atsinda igitego cya kabiri.
Umukino urangira ari ibitego bibiri ku busa.
Nyuma y’umukino
Umutoza wa Sina Gerard AC a wungirije Pacifique yaganiriye n’umunyamakuru wa karibumedia.rw amubwira ko amanota atatu babonye bayakesha gukorera hamwe ndetse n’ubuyobozi bwiza.
Ati : « Mbere na mbere ndashimira abakinnyi ubyo bitwaye tukabona amanota 3 ndetse n’ubuyobozi bwacu bwiza buduhora hafi burangajwe imbere na Dr Sina Gérard burimo kudufasha kuduha imbaraga akomeza avugako na Gicumbi FC igomba kubitega kanayo itazabacika ».
Ni mugihe umutoza wa we aganira n’umunyamakuru wa karibu media.rw yamubwiye ko kubura insinzi ari uko ikipe ya Sina Gerard AC imurusha abakinnyi beza kandi bakuru.
Ati : « Twakinnye n’ikipe ifite abakinnyi beza kandi bafite ubunararibonye kuko bamwe banyuze mu cyiciro cya mbere. Twe dufite abana bakiri bato kandi turizera ko bizageraho bikagenda neza ».
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.