Imikino

Shampiyona: Sina Gérard AC yanganyije na AS Muhanga.

Sina Gérard AC yanganyije na AS Muhanga, umunyezamu Kidogo ahagurutsa abafana nyuma yo gukuramo Penaliti ya Muhanga. Ni mu mukino wari indyankurye wabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 7 Ukuboza 2024, ku kibuga cya Nyirangarama mu Karere ka Rulindo.
Ikipe ya Sina Gérard AC yakinaga na As Muhanga, umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ku mpande zombi umukino warangiye ari ubusa ku busa. Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, ikibuga kimeze neza dore ko n’akazuba kari kavuye. Ikipe ya AS Muhanga yagerageje kurema uburyo bwo kubona igitego mu gice cya mbere ariko abasore ba Sina Gérard AC bahagarara neza igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Amakipe yombi avuye kuruhuka Sina Gerard AC yagarukanye imbaraga icurika ikibuga irasatira bikomeye ariko ntibyabahira babura igitego. As Muhanga mu minota icumi ya nyuma yasatiriye cyane biza kuyiha n’amahirwe yo kubona penaliti ku munota wa 81.
Hategekimana Jean Félix  bakunze kwita Kidogo umuzamu w’ikipe ya sina Gerard AC ayikuramo iba penarite ya kabiri uy’umuzamu akuyemo muri iyi shampiyona. Nyuma y’umukindo umutoza wa Sina Gérard AC, Gervais avugana n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yavuze ko imisifurire itari myiza yatumye abura amanota atatu. Ati: “Ukuntu twakinnye umukino wabonye ko igice cya kabiri twashakaga kwataka dushaka igitego ariko umusifuzi akaba nkusifura amakosa yose. K’uruhande rumwe nibyo byanshiye intege ariko ikipe yanjye yitwaye neza iri nota si ribi. Birashoboka ko dusigaje Sunrise FC tubonye amanota atatu byaba byiza. Gusa iyi shampiyona imikino ni myinshi turatekereza ko tugomba  gushaka imyanya ibiri ya mbere”.
Umutoza Gervais yabwiye umunyamakuru  ko mu mikino yo kwishyura agomba kuzana izindi ntwaro zo kwifashisha mu kubona intsinzi ndetse ko hari n’abakinnyi batabonye ibyangombwa harimo abanyamahanga bazaba babibonye”. Ni mugihe Umutoza wa As Muhanga we yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko uyu mwaka bizeye ko ikipe yabo igomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ati: “Ibyo twifuza twabikoze ariko ntabwo twabikoze neza byanze kuko iyi kipe ya Sina Gérard nayo irakomeye ariko ikiza zose zizaza iwacu ku kibuga cyiza twizeye ko As Muhanga uyu mwaka turimo gukora kugira ngo tuzarebe ko twasubiza ikipe yacu mu cyiciro cya mbere yahozemo”. Nyuma y’uko akuyemo Penaliti ya Muhanga umunyezamu Hategekimana Jean Félix Kidogo yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko byamushimishije gukuramo penaliti yari butume ikipe ye itakaza amanota. Ati: ”Ndiyumva neza! Ni ibintu binshimishije kugumisha ikipe yanjye mu irushanwa. Ino kipe nge ndashaka kuyizamura nkayigeza mu cyiciro cya mbere. Ndishimye hano nta kibazo mfite kandi intego ni ukuzamuka”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *