SHAMPIYONA: Sina Gérard FC inganyirije mu rugo n’ikipe ya UR Fc ubusa ku busa.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wa maguru mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ndetse ikazakomeza no kuri iki cyumweru aho amakipe atandukanye mu gihugu amwe atangiye atsinda andi anganya.
Abatuye mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, bakurikiranye amakipe yabo harimo Sina Gérard AC yakiriye UR FC umukino wabereye mu karere ka Rulindo kuri stade ya Nyirangarama.
Umunyamakuru wa karibumedia.rw yakurikiranye uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu kuri Nyirangarama Sina Gerard FC itangira shampiyona y’ikiciro cya kabiri y’umupira w’amaguru mu Bagabo nababwirako umukino warushimishije kandi urimo ishyaka kumpande zombi nubwo ntakipe yabashije gutsinda indi.
Ariko nanone ikipe ya Sina Gérard AC yatangiye bwambere iyi shampiyo idafite abataka bashaka ibitego, umunyamakuru yateye icyumvirizo mu bafana bamubwirako bafite umwataka witwa Diame wanatsindiye ikipe ya Sina Gerard AC ibitego byinshi muri shampiyo y’icyiciro cya gatatu ariko ngo umutoza ntabwo arikumugirira ikizere cyane .
Gusa iyi kipe ikomeje kwigarurira imitima y’abatuye mu karere ka Rulindo ndetse n’utundi turere tuyikikije.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko iyi kipe y’umuhangamirimo Dr Sina Gérard izaba ihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma y’umukino twaganiriye n’umutoza Noneninjye Cralene maze atubwira ko Sina Gérard AC nubwo itabashije gutahana amanota atatu kuri uyu mukino n’ubundi intego yayo muri uyu mwaka atari guseruka ahubwo bo ikibaraje inshinga ari ugushimisha abafana babo.
Ati: “Nawe urabizi dushaka guha abakunzi bacu ibyishimo kandi n’ubwo aribwo dutangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Twese amanota turayashaka ariko twe tuje dushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi turabyizeye kandi dufite ikipe nziza”.
Ni nyuma y’uko kandi mu Cyumweru gishize kuri Sina Day, umushoramari Dr Sina Gérard yavuze ko icyo akeneye ari ukuzamura ikipe mu cyiciro cya mbere.
Uru rugendo rwabo rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu banganya na UR FC ubusa ku busa.
Umutoza wa UR FC nawe aganira n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yatubwiye ko yiteguye bikomeye kuko ubu ikipe ye iri gukorera imyitozo mu mujyi wa Kigali kandi intego ariyo gutsinda bakazamuka mucyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu rwanda.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.