Shampiyona: Sina Gerard WFC yatangiye Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru m’ubagore itsindwa.
Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2024, nibwo kuri Stade ya Nyirangarama mu karere ka Rulindo hatangirijwe ku mugaragaro Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wamaguru mu bagore mu Rwanda. Shampiyona yatangijwe n’umukino wahuje ikipe ya Sina Gérard Women Football Club yo mu karere ka Rulindo niya FREEDOM WFC yo mukarere ka Gakenke.
Ibirori nyir’izina byatangiye saa sita aho habanje gukinwa umukino wahuje ikipe z’abana batarengeje imyaka 15 ba Freedom WFC bakinaga n’aba Fatima WFC. umukino ukarangira abana ba Fatima WFC batahanye insinzi y’igitego kimwe ku busa.
Hahise hakurikiraho ibirori byo gutangiza Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore byari byitabiriwe n’abafana benshi bitangizwa ku mugaragaro na komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Bwana Turatsinze Amani Evariste na Komiseri ushinzwe iterambere ry’amupira w’amaguru mu Bagore,Madame Munyankaka Ancilla batangije ku mugaragaro shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bagore 2024-2025.
Mu ijambo rye, komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore yavuze ko FERWAFA yishimiye gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya kabiri mu Bagore mu gihugu hose uyu munsi ashishikariza Abana b’abakobwa gutinyuka bagakina umupira w’amaguru, ababwira ko bashyigikiwe.
umukino wahuje Sina Gerard WFC na Freedom WFC, zo muri League y’Amajyaruguru, umukino warangiye ikipe ya Sina Gerard WFC itsinzwe na Freedom WFC igitego1-0.
Nyuma y’uko Sina Gérard WFC itakaje umukino umutoza Marcel utoza iyi kipe yavuze ko kuba atari bibi cyane akurikije uburyo ikipe bahuraga imaranye iminsi. Ati: “Nibyo Turatsinzwe ariko turizera ko ubutaha tuzatsinda. Twe nibwo tugitangira twahuraga n’ikipe yamanutse kandi ikagumana ariko twe nibwo tukiza ntabwo tuzacika intege tuzakora ibishimishije”.
Ni mugihe kandi Team Manager wa Sina Gerard WFC yabwiye umunyamakuru wa karibu media.rw ko kuba baraje muri shampiyona baje kugaragaza ubushobozi bwabo kandi bagomba kubigeraho bagatanga ibyishimo kubakunzi babo.
Ati: “Nawe wabibonye nk’umunyamakuru uburyo abana batera umupira mu gihe gito bamaranye. Reba umuzamu wacu ibitangaza akoreye aha akuramo penalite kimwe n’abandi bakinnyi dufite kandi twe dufite ikipe y’abakiri bato batandukanye n’aba Freedom bamenyereye gukina imikino ahubwo andi makipe tutari twahura nayo atwitege kuko twe dushaka guha abatuye Rulindo ibyishimo kandi nk’uko ubizi imikino yose hano kwa Dr Sina Gerard duhora ku isonga”. K’urundi ruhande umutoza wa Freedom WFC kimwe na Perezida w’icyubahiro wiyi kipe baganira n’umunyamakuru wa karibumedia.rw bose bahuriza hamwe ko bataje gutembera mu cyiciro cya kabiri ahubwo bagomba guhita bongera bakazamuka.
Perezida w’icyubahiro wa Freedom WFC ati: ”Tuje gukora cyane ngo duhite tuzamuka kuko ikipe imeze neza Akarere ka Gakenke karimo kudufasha kandi turizeza abatuye aka karere ka Gakenke ko tuzazamuka”.
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Bwana turatsinze Amani Evariste mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yashimiye ababyeyi bari baje kwihera ijisho ibi birori ndetse anashimira Dr Sina Gerard wemeye ko iki gikorwa kibera kuri Nyirangarama.
Ati: “Turashima cyane Dr Sina Gerard wemeye ko iki gikorwa kibera ahangaha ndetse nabaje kwitabira ikigikorwa twifuje ko twamanura umupira w’abagore mu ma League ndetse no gukundisha umupira w’amaguru mu bakobwa niyo mpamvu ferwafa twifuje kuzana imikino mu ma league kugirango abakobwa bakine umupira bitabagoye no muburyo bw’amikoro”.
Akomeza agira Ati: “Iyi mikino irimo gukinwa mu ma league atandatu aho azakinwa n’amakipe mirongo 38 ndetse buri kipe ikazahabwa inkunga na Ferwafa irimo amafaranga , aho kwikubitiro ikipe yagiye ihabwa ibihumbi 500.000frs yogusha ambulance.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.