Theme: NTAGUSHIDIKANYA UBUTINGANYI NICYO CYAHA CYA MBERE KIZAKWIRA MU ISI BIGAKONGEZA UMUJINYA W’IMANA.
Mu Itangiriro 19:5-7, hagira hati: [« 5]Bahamagara Loti baramubaza bati: “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo;
[6]Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye;
[7]Arababwira ati: “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo ».
Uko imyaka ishira, niko icyaha cy’ubutinganyi kiri kwiyongera kuko hari kwiyongera abagabo baryamana n’abandi bagabo n’abagore bakaryamana n’abandi bagore. Iki gikorwa cy’ubutinganyi ni icyaha Imana yanga cyane kuko nicyo cyarimbuje Sodomu na Gomora.
SATANI ARI GUTANGA AMAFARANGA MENSHI NGO UBUTINGANYI BUKWIRE MU ISI.
Ese urazi ko imiryango myinshi itanga ubufasha iba ifite na gahunda yo gukwirakwiza ubutinganyi mu isi? Iza akenshi yitwikiriye gahunda yo kurengera uburenganzira bwa muntu, bakarenzaho ko baharanira n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.
ABATINGANYI B’ABAGABO SATANI ARABASAZA KUGEZA NAHO UBUSUGI BW’ABAKOBWA NTACYO BUBABWIRA.
Ubundi abagabo bakunda abakobwa b’amasugi ariko igiteye ubwoba ku batinganyi, ubusugi bw’abakobwa ntacyo buba bukibabwira kuko satani aba yarigaruriye imitima yabo (Itangiriro 19:8).
Tuzakomerezaho ejo…
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.