NYANZA: Umugabo wahaye mugenzi we amafaranga ngo amukurire telefone mu bwiherero bikarangira apfiriyemo yatawe muriyombi.
Ku wa 01 Nzeri 2024 nibwo umugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 wari utuye mu Mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yahawe ikiraka cyo gukura telefone mu musarane ariko ntibyamuhira ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko uwari watanze kariya kazi ari nawe nyiri musarane witwa Gasasira Janvier yari yijeje nyakwigendera kumuha amafaranga ibihumbi cumi (10,000frws).
Uriya wari watanze akazi akimara kumva iyo nkuru ntiyongeye kuboneka muri ako gace bigakekwa ko yahise atoroka.
Amakuru akomeza avuga ko Gasasira yaje kugirwa inama n’abantu bamuzi noneho afata icyemezo cyo kugaragara anifatira icyemezo cyo kwishyira RIB nayo ihita imuta muri yombi dore ko yari imaze iminsi imushakisha.
Ukekwaho gutanga kariya kazi, yari atuye mu kagari ka Nyakabuye mu Murenge wa Mpanga mu karere ka Nyanza ari naho ubwiherero nyakwigendera yaguyemo bwari buherereye.
Kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nkomero iri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure