Umwenda wa Miliyoni 400 Frw Uwayezu Jean Fidele asigiye Rayon Sports uzishyurwa gute?
Uwayezu Jean Fidele wari umaze imyaka 4 ayiyobora, yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mpamvu z’uburwayi.
Muri Gicurasi uyu mwaka yari yavuze ko ubwo ubwo yajyga ku buyobozi bw’iyi kipe yayisanganye umwenda wa miliyoni 827 Frw, akaba yari amaze kwishyuramo 1/2.
Icyo gihe yagize ati: “Twaraje dusanga dufite amadeni 827 Frw, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka”.
“Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo”.
Nyuma y’uko atangaje ibi ntabwo bizwi niba hari abandi baje kongera kwishyurwa gusa byamenyekanye ko we ku ngoma ye hari na we na ryo asize.
Amakuru twamenye ni uko aya yari asigaye kwishyurwa hiyongeraho umushahara imishahara y’abakinnyi, amafaranga yaguzwe bamwe mu bakinnyi batarabona (muri uyu mwaka w’imikino), umwenda wa miliyoni 50 Frw iyi kipe imufitiye kuko ari ho yakoreraga umwiherero.
Bivugwa ko Rayon Sports iheruka guhemba mu kwezi kwa 5 aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose ku kwezi bahembwa miliyoni zirengaho 50 Frw (gusa abakinnyi bose si ko bafite amasezerano y’amezi 12 hari n’abasinya umwaka w’imikino).
Ikindi kandi ni uko hari abasinyiwe sheki zigomba kuba zishyuwe bitarenze uku kwezi kwa 9, iyo uteranyije ayo mafaranga agera kuri miliyoni 64.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.