Yaka Mwana arafunzwe nyuma yo kwitabira urubanza rwa Muheto na Fatakumavuta.
Gasore Pacifique wamamaye ku izina rya “Yaka Mwana” muri Sinema Nyarwanda no mu biganiro bitandukanye binyura ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi nyuma yo kujya kumva urubanza rwa Miss Muheto Divine na Fatakumavuta, agateza akavuyo ku rukiko abitewe n’inzoga.
Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira ubwo Miss Nshuti Divine Muheto na Fatakumavuta yaburanaga ku ifungwa n’ifungirwa ry’agateganyo ariko Ubushinjacyaha busabira Miss Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani, Fatakumavuta we ataha ataburanye.
Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba incuti zabo, abo babanye mu myidagaduro ndetse n’abandi.
Bivugwa ko Gasore Pacifique yageze mu cyumba cy’iburaniaha yasinze agateza akavuyo, yewe yageze naho Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta nawe yaburaniye bigenda uko niko gufata umwanzuro wo kumugumana.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.